Monday, January 11, 2010

DANIYELI 9
UBUHANUZI BW’INKURU NZIZA Y’AGAKIZA
(THE GREAT EVANGELICAL PROPHECY)

1. ISHEGENSHO RYA DANIYELI (Dan.9:1-

1.1. Arashaka gusobanukirwa n’ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 8:14-
Burebana n’iminsi 2300 cyangwa imyaka 2300 mu gihanuzi.
Ezekeli 4:6, Kubara 14:34 (umunsi mu gihanuzi uhwanye
n’umwaka)
1.2. Daniyeli yatubereye urugero rwo gusaba Imana dushaka
gusobanukirwa. Natwe dusabye Imana gusobanukirwa n’ijambo
ryayo izabidukorera.
Yakobo 1:5-6: Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze
ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi
azabuhabwa. Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cyo
ashidikanya:kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja
ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanywa.
Yohana 16:23: Ni ukuri, ni ukuri ndababwira yuko icyo muzasaba
Data cyose nu izina ryanjye azakibaha.
Yohana 14:13-14: Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye,
nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we…

Amasengesho ntanga rugero:
a. Ishengesho ry’Aburahamu – Itangiriro 18:27
b. Ishengesho rya Salomoni – 1 Abami 8:23
c. Ishengesho rya Jehoshafati 2 Ngoma 20:6
d. Ishengesho rya Yesaya – Yesaya 6:5
e. Ishengesho rya Pawulo – Abefeso 3:14
f. Ishengesho rya Yohana – Ibyahishuwe 1:17

1.3. Daniyeli yatubereye urugero mu isengesho ryio m’uruhame. Ntabwo yigeze yitandukanya n’ubwoko bwe bwakoze ibyangwa n’Uwiteka we tuzi atari yarakoze.

2. Aho Daniyeli 8 ihuriye na Daniyeli 9

2.1. Daniyeli 8 isoza isize Daniyeli m’urujijo noneho Danieyli 9
igatangira ivana Daniyeli muri urwo rujijo.
2.2. Ubuhanuzi bwa Daniyeli 8 bwerekeranye n’igihe. Daniyeli 9
itangirana na Daniyeli yiga ubuhanuzi bwa Yeremiya bujyanye
n’igihe.
2.3. Ari muri Daniyeli 8 no muri Daniyeli 9 ntabwo Daniyeli
asobanukiwe n’iby’ubuturo bwera buhavugwa.
2.4. Malayika Gaburiyeli niwe watumwe gusobanurira Daniyeli
ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 8 na 9.
2.5. Daniyeli 9:21 irerekeza ku iyerekwa ryo muri Daniyeli 8.
2.6. Daniyeli we aratekereza Tamid, igitambo gihoraho cy’aburi munsi. Gabuliyeli yagaruwe no gusobanura igice cya 8 mu gihe cy’igitambo cya ni mugoroba. (ishengesho rya ni mugoroba).

Dan. 9:22-23: Arambwira anyigisha ati “Daniyeli, ubu nzanywe no
kungura ubwenge bwawe.
Ugitangira kwinginga haje ijambo, kandi nzanywe no kurikubwira
kuko ukundwa cyane. Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye
n’ibyo weretswe.

None se ingorane Daniyeli yari yagize ni iyihe? Yari
yasobanukiwe neza n’ubuhanuzi bwa Rugeyo na Ruhaya
n’agahembe gato kuko byari bihwanye n’ibindi yari yarabonye
muri Daniyeli 2; 7. Icyo Atari yasobanukiwe n’icyikerekeye
iminsi 2300.

3. Ubusobanuro

Daniyeli 9:24 – Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa were, gukira ngo ibicumuro bicibwe n’ibyaha bishire, no kukiranirwa gutangirwe impongano, haze gukiranuka ku iteka, ibyerekanywe n’ibyahanuwe bifatanishwe icyimenyetso; ahera cyane hasigwe amavuta.

Mu buhanuzi bwose bwa Bibiliya kubijyanye na Mesiya, ubu buhanuzi bwa Danieyli nibyo burashe kandi butanga neza n’italiki yo kutangira ku mugaragaro umurimo we wo ducungura. Gabuliyeli yahaye Danaiyeli ubusobanuro burashe n’impamvu yo kuza kwa Yesu kwa mbere.
Imyaka 500 mbere yuko Yesu aza, italiki azatangiriraho umurimo we yariyarahanuwe. Byagombaga kuba mwiherezo ry’ibyumweru-myaka 69.
Ibara ryagombaga kuhera igihe itegeko ryo gusana no gusubiza ubusugire bw’ishyanga rya Isirayeli rizatangiwa. Hagati y’icyumweru cya 70, Mesiya yagombaga gukurwaho. Agahagarika ibitambo byose by’Abayuda kuko ari we byose byacureraga. Ishyanga ryanze Umwami waryo rikinjira mu mwuzure w’intambara z’urudaca.

Ari Kristo cyangwa Pawulo bagaragaza neza ko kuza kwa mbere kwa Kristo kwashohoje ubuhanuzi bw’igihe Daniyeli yeretswe nkuko tubibona mu masomo akurikira:

Mariko 1:15 – Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi.

Abagalatiya 4:4 – Maze igihe gikwiriye gisohoye, Imana yohereza Umwana wayo , wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko.

Tito 1:2,3 - …niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose. Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe, nk’uko Imana Umukiza wacu yategetse.

Ibyumweru 70 cg. Imyaka 490 (70 kuba n’iminsi 7 y’icyumweru):

Ibi byumweru 70 ni imyaka 490 (70X7).

Byategetswe (Determined):
Byategekewe ubwoko bwawe: byategetswe bikuwe mu minsi 2300 cg. Imyaka 2300. Byakuwe rero mu gihe kirekire. Iraymbo ry’Igiheburayo basobanuye mu Kingeleza rishaka kuvaga:gukurwamo (cut off from).

Isano irihagati ya Daniyeli 8 na 9:
Gabuliyeli akiza Daniyeli yahise amumenya kuko ari we yari yabonye mu iyerekwa ryo muri Daniyeli 8. (Dan.9:21)

Ibicumuro bicibwe (to finish transgression):
Ibi byerekana ukuntu Ishyanga ry’Isirayeli ryagiye rigomera Imana. Igikombe cyabo cyuzuye igihe bangaga kandi bakabambisha Mesiya ( Krisito).

Gukiranirwa gutangirwe impongano:
Nta maraso avuye nta kubabarirwa ibyaha. Urupfu rwa Yesu k’umusaraba nirwo rwatumye abanyabyaha bungwa n’Imana.

Ibyerekanwe n’Ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso:
Gusohora k’ubuhanuzi mu iherezo ry’ibyumweru 70 kwashimangiye ukuri k’ubuhanuzi.

Ahera cyane hasigwe amavuta:
Byagombye kuba byarasobanuwe “Uwera asigwe amavuta” kubera ko “ahantu – place) bitaboneka mur’ururimi Bibiliya yanditswemo mbere. Muri Mariko 1:24 Yesu yitwa “Uwera w’Imana”. Mu Byakozwe n’Intumwa 10:37,38 Petero atubwira ko Yesu yamanukiwe n’Umwuka Wera akimara kubatizwa.

Daniyeli 9:25: Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka I Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya, Umutware, hazabaho ibyumweru birindwi; maze habeho ibindi byumweru mirongwitandatu na bibiri, bahubake, basubizeho imiharuro n’impavu; ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.

Imigabane Itatu:
Malayika Gabuliyeli yafashe ibyumweru 70 abigabamo imigabane itatu igizwe n’ibyumweru 7 (imyaka 49), ibyumweru 62 (imyaka 434) n’icyumweru 1(imyaka 7).

Aho batangiriye babara iyi myaka
Daniyeli ahangaha yasobanukiwe n’igihe bazatangira kubara iyi myaka y’ubuhanuzi. Igihe bazategekera kubaka I Yerusalemu. Iryo niryo teka ryari riraje Daniyeli ishyinga. Habayeho amateka atatu yose yanditswe mu gitabo cya Ezira:

1. Iteka rya Kuro muri 538 M.K. ryatumye Abayuda babanyagano basubira mu gihugu cyabo.(Ezira 1:2-4). Bigwa ko Abayuda nk’ibihumbi 50 bemerewe gusubira muri Palesitina. Ninabwo Kuro yatanze itegeko ryuko basubiza ibikoresho byo m’umurusengero Nebukadinezari yari yaranyaze, Belushazari akabikoresha mu birori bye bya nyuma yagize kuko yapfuye muri ryo joro.

2. Iteka rya Dariyo wa mbere Hystaspes muri 519 M.K. Mu by’ ukuri kwari ukwemeza iteka rya Curo yari yaratanze. ( Ezira 6:6-12).

3. Iteka ry’Aritazeruzi (Ezira 7:11-26). Iri teka niryo ryatumye Yerusalemu yongera kubaho mu buryo bw’amategeko, abategetsi n’abacamanza bashyirwaho. Ibi byabayeho mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 7 w’Aritazeruzi, ku Muhindo ry’umwaka wa 457 M.K. (22/10/457).