Thursday, January 27, 2011

Salathiel Munyemanzi's Reaction

RE: False ProphetsThursday, January 27, 2011 1:11 AM
From: "Salathiel Munyemanzi" View contact details
To: "Dan Rugabira" , smaniraguha@yahoo.com, samntawi@yahoo.com, bizumwami@yahoo.com, gabba50@yahoo.fr, jos_mutabazi@yahoo.com, "Eliazar/Clenie Harerimana" , jmukasindikubwab@yahoo.com, idk0840@sbcglobal.net, gedpaul@comcast.net... more
Muvandimwe Dan Rugabira,

"Uwiteka azi abe". 2 Timoteyo 2:19. Mbese muri abo ndimo? Aho niho ikibazo kiri. Ntabwo ari: "Mbese Kanaka arimo?" Ibyo ntibitureba nkuko Yesu ubwe yabibwiye Petero (nahimbye Rwivanga) ati: "Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? NKURIKIRA." Yohana 21:22.

None mbese aho, NKURIKIRA Yesu? Mu byo nirirwamo NKURIKIRA Yesu? Mu byo ndaramo NKURIKIRA Yesu? Mu byo ndimo gupanga gukora buri munsi NKURIKIRA Yesu? Mu biganiro mba ndimo kuvugana na bagenzi banjye NKURIKIRA Yesu? Rwa rugendo ejo hashize nagiyemo, NAKURIKIYE Yesu?

Cyangwa nkoresha amasengesho yanjye kugira ngo mwifatire angeze kubyo ngambiriye mu mutima wanjye, bitagira naho bihuriye n'ubushake bw'Imana? Ibitatureba ntibitureba nyine. Kuki twakwirirwa twimena imitwe ku bibazo by'umwihariko w'Imana? Kwizera kwacu kuri he?

Ni nde ushobora kurondora ubutabera bw'Imana? Iyo imbabazi z'Imana zihoberaniye n'ubutabera bwayo ku ntebe y'ubuntu tubonera muri Yesu Kristo, aho tuba tugomba kuruca tukarumira, tukakiirana umutima umenetse ako gakiza yatuzaniye. Ntawe uzi agahinda kaari mu mutima w'Imana ubwo Umwana Wayo yashengukiraga ku musaraba w'i Kalvari. Umurimo Imana yatangiriye mu mutima w'umuntu wese, nta kabuza izawurangiza (Abaroma 9:28. N.B: uyu murongo mu kinyarwanda usobanuye nabi. Dore uko bagombaga kuwusobanura: " Kuko azarangiza uwo murimo, awuhinishije gukiranuka: kubera ko Uwiteka azakorera umurimo wangushye ku isi"). Uko izawurangiza ni ibyayo, ntabwo ari ibyacu, bavandimwe.

Ikibazo n'iki: Mbese nemerera Imana gukorera UWO MURIMO yatangiye mu mutima wanjye? Icyo Imana ishaka ni UMUTIMA WAWE, WANJYE, ntabwo ari UWA KANAKA.

Muramenye ejo tutarenga urubibi kandi bitewe nuko tuzaba twibagiwe inshingano yacu NYAMUKURU, yo gukurikira Yesu AHO ATUJYANYE HOSE mu kwizera Kwe yerekaniye hano muri iyi si tukijandajandariramo. Mwibuke yuko aho azatujyana hose hatazaburamo "IGIKOMBE CY'IGICUCU CY'URUPFU". Utiteguye kukijyanwamo, ntazaba yiteguye no kujyanwa MU CYANYA CY'UBWATSI BUTOSHYE. Zaburi 23.

"Erega ibyo mutekereza sibyo ntekereza, kandi inzira zanyu sizo zanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko n'inzira zanjye zisumba izanyu, ni nako n'ibyo ntekereza bisumba kure ibyo mutekereza." Yesaya 55:8-9

Ukwifuriza amahoro Yesu yadusigiye (Yohana 14:27).

Salathiƫl Munyemanzi
Umugaragu wa Kristo

"We are as water spilt on the ground, which cannot be gathered up again" 2 Sam 14:14




Salathiƫl Munyemanzi
Umugaragu wa Kristo

"We are as water spilt on the ground, which cannot be gathered up again" 2 Sam 14:14

Wednesday, January 26, 2011

Samuel Ntawiniga's Reaction to Dan Rugabira's Response

Flag this message
Re: False ProphetsWednesday, January 26, 2011 6:47 PM
From: "Samuel Ntawiniga" View contact details
To: "Rugabira, Dan (FODP)"
Cc: "Salomon Maniraguha" , "Aaron Bizumwami" , "Salatiel Munyemanzi" , "nyirambonimana@yahoo.fr" , "Nyishime" ... more
Hi Dan,

Ibyo uvuga n'ibyukuri. Ibi bivugwa byose ntabwo byaturutse ku badivantisiti baba baciraho iteka ahubwo nibo ubwabo bisubiraniramo. Remember these churches are the daughters of the great hallot of Revelation 17. Whatever the angle we may look it from the truth will prevail against the lie and Banylon will auto-distroy. When I say this I mean the systems spearheaded by the televangelists who promote the prosperty gospel where Jesus is featured as a marketable product. Jesus never promised his followers material but spiritual prosperity. The fact that I am poor and do not fly a private jet like these opportunist preachers does not suggest that there is something wrong between me and God. Material blessings are not indicators that someone has been blessed by God and he has been given access to eternal life or their prayers are more fervent than those of the poor. See Matthew 19:17-28

The prosperity gospel has been shaped and is influenced by a savage capitalism. Let's just give it a benefit of time!

Samuel Ntawiniga

Sent from my iPhone

Salomon Maniraguha's Reaction (2)

Re: False ProphetsWednesday, January 26, 2011 8:26 PM
From: "Salomon Maniraguha" View contact details
To: "Rugabira, Dan (FODP)" , "Samuel Mugurira Ntawiniga" , "Aaron Bizumwami" , "gabba50@yahoo.fr" ... more
Muvandimwe Rugabira Dan:

Mwiriwe ho? Reka ngaruke gato kubyo nigeze kwandika. Muby'ukuri, igihe njye
nandikaga ntabwo nitaye ku byari muri document Samuel yohereje. Yewe ndumva
ntaranayisoma yose. Ahubwo nahereye kuri bike nsanzwe nzi kuri Joel Osteen
n'abandi bagiye gusa nawe. Yewe nakurikiye ibyigisho bye bitagira umubare. Njye
ntawe ncira urubanza. Gusa njye navugaga ko imyigishirize ye ivugako abakirisito
bazabona ubutunzi bwo mu isi ntaho bihuriye n'ibyo ijambo ry'Imana rivuga. Kuba
ufite ibintu ntibisobanura ko uri umukristo. Ashwi da! Twibuke ko ivubira
n'ababi. Ahubwo ubanza ababi ijya inabarundira. Ikabaha n'inyongezo. Kuba
bababararundiwe ntibihagije kwemeza ko wahawe imigisha. Imigisha "ne sont pas
toujours quantifiables".
Ahubwo iyo ushishoze neza, usanga Bibiliya bigisha arinayo ibagwa nabi. Niyo
yonyine ibashinja ubuyobe. N'aho ubundi, bisa naho no mu ntama zazimiye hazavamo
abakizwa.Ariko abayobya intama z'Umwami bazakubitwa inkoni nyinshi!
Mukomere rero.
S. Maniraguha

Dan Rugabira's Reaction

Flag this message
RE: False ProphetsWednesday, January 26, 2011 5:17 PM
From: "Rugabira, Dan (FODP)" View contact details
To: "Salomon Maniraguha" , "Samuel Mugurira Ntawiniga" , "Aaron Bizumwami" , "gabba50@yahoo.fr" ... more
Muvandimwe Salomon n'abandi mwese,
Nasomye ibyanditswe kuri Joel Osteen na Hinn mu nyandiko yari yometse ku butumwa bwa Samuel.
Ngo kuba Joel Osteen ataraciriyeho iteka abayahudi n'abaislam kuberako batemera Yesu, ngo ibyo bihita bimugira Umuhanuzi w'ibinyoma. Oya.
Kimwe na Joel Osteen, nanjye nemera ko uburyo Imana izaca urubanza, uko izahamagara abazajya mw'ijuru n'abazajya mw'irimbukiro, bizwi na Yo yonyine. Hari benshi batigeze bamenya Yesu ariko bafite umwanya mu bgami bg'Imana. Nizera ndashidikanya ko mu mpande z'isi, mu madini atandukanye Imana izatoramo abayo.
Kurundi ruhande ariko, nagiraga ngo mbamwire ko ndangije gusoma igitabo cya Joel Osteen cyitwa "It is your time: Achieve your dreams and increasing in God's favor". Naragikunze. Gusa, igitabo cyose cyuzuye ubutumwa buryoheye amatwi. Ubutumwa bwiringiza abantu ibitangaza, ubukire, ubuzima, what he calls unreserved favors from God. Avuga ibyo abantu bashaka kumva, nyamara ubuzima si iraha gusa. Abakunda Imana banyura kenshi mu bigeragezo n'akaga. Aho niho nsanga Joel Osteen yaroha benshi.
Gusa, nk'abakristo, ikitegererezo cyacu ni Yesu, si Joel Osteen.
Dutahe cyane kandi dukomeze gusabirana.

Dan
Dore abstract y'icyo gitabo.

In It's Your Time, pastor and bestselling author Joel Osteen offers messages of faith, hope, and strength to help you rise above any circumstance so that you can fulfill God's plan for your life. Drawing upon his own experiences and those of people around the world, he shares five inspirational principles about your power to live the life that God has planned for you.

It's your time to believe God has solutions even before you have problems.

It's your time for favor, so understand that no matter where you stand in life, you never stand alone.

It's your time for restoration, so know you will emerge from hard times with everything you need to soar higher than ever before.

It's your time to trust and give your life over to God so He can light the way for you.

It's your time to stretch and strengthen your faith.

In this five-week companion journal, you will learn how to apply each of those principles to your everyday life. Joel has filled this book with bold new prayers, inspiring stories, and practical tools for moving forward in faith. You will find spiritual renewal. You will find proven methods for not just picking up the pieces but for building a new life better than you'd imagined.

It's Your Time!

Salomon Maniraguha's Reaction

Re: False ProphetsWednesday, January 26, 2011 4:05 PM
From: This sender is DomainKeys verified"Salomon Maniraguha" View contact details
To: "Samuel Mugurira Ntawiniga" , "Aaron Bizumwami" , "Rugabira Dan" , gabba50@yahoo.fr, "Guerschom Habiyonizeye" ... more
Tube maso


Ntitugomba kwibwira ko abo bantu bose babaye ibyamamare byo gucuruza izina
ry'Umukiza baba baratumwe. Ndetse n'i Rwanda ubu barajagata. Yesu niwe ugezweho.
Kumwitwaza harimo igiceri! Nigeze gukurikirana Dr Leroy abwiriza ndumirwa. Ni
umumamwi w'igikenya pe. Hari igihe narimparaye nokumva Joel Osteen. Afite
amagambo aryohe amatwi. Ariko ntabwo Biblia itubwira ibyo dushaka kumva gusa.
Kandi ntabwo Biblia ivuga yeruye ko abana b'Imana nyakuri bazahabwa ibyo bashaka
byose muri iyi si. Ibyo ntanubwo binahuje na Common sense.
Natwe abantu tuzi bike ntabwo dushobora guha abana bacu ibyo bifuza byose nubwo
byaba bikwiranye n'ubushobozi bw'ubutunzi bwacu. Niba tutabikora Imana izi byose
urabona yabikora ite? Iyaba twasabaga imana gutugwiriza urukundo. Naho kwibwira
ko abasabana umuhati bose (j'insiste sur BOSE) Imana izabaha ibya Mirenge nkuko
Joel avuga, ntabwo ibyo ari ibya Biblia.
Umunsi umwe nari nicaye mu iteraniro rukokoma ryari ryateranijwe no kumva
Apotre Gitwaza. Igihe yabwirizaga asuka ibigambo, ndeba hirya ndeba hino mbura
aho nyura ngo mpafate. Abahanuzi barateye ariko abana ba bibiliya ntidukwiriye
gufatwa-mpiiri. Bibliya ivuga yeruye ko abo babwiriza b'inzaduka nibatavuga
ibihwanye n'ibyo Bibiliya ivuga batazaba baratumwe n'Imana. Twirinde ibyamamare
ahubwo dukomeze guha amatwi y'umutima inyigisho zumvikana twahawe mu ijambo
ry'Imana.

Mukomeze mugire umwete wo gucukumbura.
S.Maniraguha