Saturday, December 19, 2009

Daniyeli Igice Cya Munani

Daniyeli 8

YOM KIPPUR Y’ABAKRISTO

Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere. (Dan.8:1)

Umwaka Wa Gatatu Balushazari Ari ku Ngoma

Iri yerekwa rikurikira iyerekwa ryo muri Daniyeli 7. Babuloni iracyafite imyaka yo kubaho mbere yuko ihanguka. Nyamara ntibikomereye umuntu nka Daniyeli kubona ko ingoma ya Babuloni yarigeze mu rembera. Umwami Nabonidusi, se wa Belushazari, yari yarigiriye I Tema kwiyigira ibicukumburwa mu matongo (archeology) no gusenga ikigirwamana-kwezi. Belushazari ntabwo yari yitaye kunshingano ze nk’umwami. Ibigwi byo gutsinda kwa Kuro byari byaramamaye hose. Abaperesi bari hafi gusakiza umurwa wa Babuloni. Daniyeli yari ashaje, amaze hafi imyaka 55 mu bunyage. Yarazi neza ko imyaka 70 yahanuwe na Yeremiya iri hafi kugera kwiherezo noneho Yerusalemu ikongera kuba umurwa wera w’Imana isumba byose.

Ibikirukira Ibyo Neretswe Ubwa Mbere

Daniyeli yari akibuka neza iyerekwa rye mu myaka ibiri ishize. Yifuzaga ko iriyerekwa rishya abonye ryaza ryuzuza irya mbere:

Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami I Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi, (Dan.8:2)

Uyu murongo ntabwo werekana ko rwose ko Daniyeli yari I Shushani cyangwa se yari yahajyanwe mu iyerekwa. Nyamara ntagushidikanya, yari yajyanywe yo mu iyerekwa. Ingoro y’I Shushani yari yari geze kuba umurwa mukuru wa Elamu, ikaba izwi ubu kw’izina rya Susa. Rya ri icumbi ry’abami b’Abaperesi mu gihe cy’imbeho (winter/hiver). Ingabo zikomoka muri ki gihugu nizo zari zigiye kwigarurira Babuloni. Mu buryo bw’iyerekwa yajyanywe mubi bihe cy’Abamedi n’Abapereso. Umugezi Urayi wari umugezi mugari wakozwe n’abantu (artificial canal). Wari ufite ubugari bwa metero 234 kandi amazi yawo yaratembaga akarenga umurwa w’I Susa. Nubu uracyariho. Daniyeli yahambwe haifi yaha ngaha.

Nubuye amaso mbona impfizi y’intama (rugeyo)ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi.Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo ryaherukaga kumera. (Dan.8:3)

Rugeyo

K,umurongo wa 20, tubwirwa ntashiti ko iyo mpfizi y’intama ishushanya Abamedi n’Abaperesi. Bityo rero bikaba byemeza ubusobanuro bwatanzwe muri Daniyeli 7. Ubosobanuro bwatanzwe muri Daniyeli 2 na Daniyeli 7 ni ubw’ukuri. Ingoma ya Babuloni iri mu marembera, ifite integer nke k’uburyo itanavuzwe.

Amahembe Abiri

Iyi Rugeyo ifite amahembere abiri asumbana. Rimwe ni rirerire mu gihe irindi ari rigufi. Ubusangwe Rugeyo igira amahembe abiri areshya. Iyi si Rugeyo dusanzwe tuzi. Ni Rugeyo yo mu mvugo ya gihanuzi.

Ayo mahembe abiri ashushanya Abamedi n’Abaperesi. Abamedi ni babanje kuza bakurikirwa n’Abaperesi baje gukomera kurusha Abamedi.

Mbona iyo mpfizi y’intama igenda ishyamye yerekeye iburengerazuba n’ikasikazi n’ikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihaboneka ubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga. (Dan.8:4)

Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo

Ingoma y’Abaperesi yagiye yerekeza iburengerazuba,mu majyaruguru no mu majyepfo. Impamvu kw’igarurira iburasirazuba bitavugwa ni uko bitari bifitiye agaciro Abayuda. Ntari ndi shyanga ryashoboye guhangara amatwara y’Abaperesi.

Yagenzaga Uko Yishakiye

Ntawashoboraga kuyihagarara imbere. Nta nubwo yari yitaye mu gusohoza ubushake bw’Imana. Yari imeze nk’amashyanga menshi n’abantu bo muri ki gihe batwarwa n’amaranga-mutima n’irari byabo aho gukora ibyo Imana ishaka.

Nkibyitegereza mbona haje isekurume y’ihene iturutse iburengerazuba igenda idakoza amaguru hasi, ikwira isi yose. Kandi iyo sekurume y’ihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y’amaso yayo. (Dan.8:5)

Idakoza Amaguru Hasi

Ubu bwami butandukanye n’ubundi kubera umuvuduko wa bwo mu kwigarurira ibindi bihugu. Muri Daniyeli7, iyi ngoma yagereranijwe n’ingwe ifite amababa ane. Byombi birerekana umuvuduko w’Alexanderi Mukuru. Ntiyigeze atsindwa. Mu ntambara yabereye Aribela yaratsinze maze yigarurira isi yose yarizwi icyo gihe.

Ihene

Abagiriki bivugaga ubwabo ko ari abantu b’ihene, bityo ihene igakoreshwa mu biranga-ntego byabo. Umwana Alexanderi yabyaranye na Roxana bamwise Alexanderi Aegus, bishaka kuvuga umwana w’ihene. Abisimbuye Alexanderi bose bagiye bashushanywa ku biceri nk’ihene zifite amahembe.

Kimwe na Rugeyo umurongo wa 21, nkuko Malayika yabisobanuye, werekana ko Ruhaya igereranya Abagiriki

Nuko itera ya mpfizi y’intama y’ahembe abiri nari nabonye ihagaze ku ruzi, iyivudukira ifite imbaraga n’uburakari bukaze. Mbona yegereye iyo mpfizi y’intama irayirakarira, irayisekura iyivuna ayo mahembe yombi. Ya pmfizi y’intama ntiyari ifite imbaraga zo kuyihagarara imbere. Aubwo iyo sekurume y’ihene iyikubita hasi irayisiribanga, ntihaboneka uwabasha gukiza iyo mpfizi y’intama imbaraga za ya sekurume y’ihene. (Dan.8:6,7)

Ruhaya Irwana na Rugeyo, Aha Rugeyo ntihaba hakiboneka

Iyi mirongo tumaze gusoma iragragaza neza ntashiti uburyo Alexanderi yahanguye ingoma y’Abamedi n’Abaperesi. Abaperesi barasiribanzwe, igihugu gihinduka umusaka, ingabo zabo Iratsembatsembwa, imidugudu yabo ihinduka ivu.

Isekurume y’ihene igira imbaraga nyinshi cyane, imaze gukomera iryo hembe rinini riravunika, mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane agaragara cyane, yerekeye mu birere bine by’ijuru. (Dan.8:8)

Rya Hembe Rinini Riravunika

Ibigwi bya Alexanderi biratangaje! Akizamuka mu mbaraze, ageze ahirengeye h’ubushobozi bwe bwose aravunika. Yaramaze kwigarurira isi, inzozi ze zari zibaye ukuri, aza gupfa gitunguromu mwaka wa 323 M.K. ataragera ku myaka 33.

Amahembe Ane Agaragara Cyane

Alexanderi amaze gupfa habayeho impaka ku gomba kumusimbura. Abana b’Alexanderi bari bamaze kwicwa, bidatinze uryango we uba urazimye. Bidatinze abagaba be b’ingabo bane baza kwigabanya ingoma y’ubugiriki.

Ubu buhanuzi bwasohoye neza nkuko bwahanuwe. Bikoza isoni abantu bihaye kunnyega igitabo cya Daniyeli bavuga ko cyanditswe nyuma ibintu byarabayeho. Bakemeza ko ari amateka ya kahise bashaka guhinduramo ubuhanuzi. Bavuga kandi ko ibi byose byanditswe mu gihe cya Antiochus Epiphanes.

Uwafashe iya mbere mu kwemeza ibi yitwaga Porphyry, warwanyaga bikomeye idini rya Gikristo, adwanirira ibiramambo ubupagani. Ikibabaje gusa nuko noneho n’abigisha ba Bibiliya biyitirira Kristo baje kwakira no kwemera inyigisho z’uwo mugabo.

Kuri rimwe muri ayo hashamikaho agahembe gato karakura cyane, kaba rinini ryerekeye ikusi n’iburasirazuba n’igihugu gifite ubwiza. (Dan.8:9)

Rimwe Ryo Muri Yo

Abasomyi bamwe batasobanukiwe neza bashobora kwibwira ko , ako gahembe gato kavutse kuri rimwe ryo muri ayo mahembe ane. Kubazobereye mu Igiheburayontibishoboka kubera ko “amahembe” ari mu gitsina gore (yo-them) ari mu gitsina gabo. Ibi rero ntibishaka kuvuga amahembe, ahubwo birarengurira ku miyaga, ishobora kubarirwa mu bitsina byombi.

Karakura cyane

Rugeyo, cyangwa Abamedi n’Abaperesi yarakomeye (Dan.8:4) mu gihe Ruhaya yakomeye cyane (exceeding great Dan.8:8). Agahembe gato karakomeye cyane (Dan.8:9)

Aka gahembe gato, nk’ingoma yakwiriye isi yose, kakomeye kuruta ingoma y’Abamedi n’Abaperesi ndetse kuruta n’niy’Abagiriki. Abantu bamwe meza ko aka gahembe gato kakomeye ari Antiochus Epiphanes, umwami w’Abagiriki wabayeho muri 176-164 M.K. Nyamara amateka agaragaza ko uwo mwami atigeze agera aho ako gahembe gato kageze. Yiyise Epiphanes bishaka kuvuga “Imana Igaragara – God Manifest”. Yari akomeye mu bitekerezo bye gusa. Abo mu gihe cye bamwitaga “Epimanes,” bishaka kuvuga “Umusazi –Madman”.

Izi ngingo zikurikira zerekana ko Antiochus Epiphanes atariwe uvugwa:

1. Amahembe yerekana ubwami, nta narimwe yerekeza ku muntu ku giti cye.

2. Ntiyigeze akomera umugereranije n’Abamedi n’Abaperesi, cyangwa Abagiriki.

3. Ntiyigeze asenya urusengero rw’I Yerusalemu.

4. Yesu yavuze iby’ikizira kirimbuzi (Mat.24:15) mu mvugo ya hazaza. Antiochus Epiphanes yapfuye rero mu myaka 290 bmere yuko Yesu avuga aya magambo.

Rome Niyo Ihamwa Nibivugwa Muri Yi Mirongo

1. Ingoma y’Abaroma niyo yasimbuye iy’Abagiriki (Dan.2,7). Nibyo rero ko ari nayo ikurikira Abagiriki muri Dan.8.

2. Ingoma y’Abaroma yakomotse mu burengerazuba bityo bikaba bisongera ibivugwa k’ubutegetsi bwakomotse ku miyaga ine (ibirere bine.)

3. Ingoma y’Abaroma yigaruriye Iburasirazuba bwo Hagati, herekeza ku “gihugu cy’ubwiza” Dan.8:9.

4. Roma niyo yireshyeshyeje n’Umugaba w’Ingabo (Prince of the Host) (Dan.8:11) Pilato n’abasirikare baciriye Yesu ho iteka, bakamubamba bari Abaroma.

5. Roma niyo yasenye ubuturo bwera muri 70 N.K. bavanaho burundu ibitambo byaburi munsi byahatambirwaga.

Igihugu Cy’Ubwiza (The Plaisant Land)

Yudaya niyo yitwa Igihugu cy’Ubwiza. Abaroma bayigize Intara yabo muri 63 M.K. noneho basenya umurwa n’urusengero bituma Abayuda bakwira imishwaro ku isi yose.

Rihinduka rinini rigera mu ngabo zo mu ijuru, ndetse ingabo zimwe n’inyenyeri zimweribijugunya hasi rirabisiribanga. (Dan.8:10)

Kwikakaza no Kwishyira Hejuru

Roma yagiye irangwa no kwikakaza no kwishyira hejuru. Ingabo n’inyenyeri iyo bikoreshejwe mu mvugo-shusho ku bibera ku isi biba byerekeranye n’ubwoko bw’Imana n’abayobozi babo. Ku murongo wa 13 tuzasanga ukuntu Roma yasiribanze ubuturo bwera n’ingabo zo mu ijuru.

Roma yanze kwemera ubusugire bw’Ingoma y’Imana. Imarira ku icumu abasenga Imana m’ukuri. Abakristo benshi bajimije ubugingo bwabo mu gihe cy’ingoma ya Roma.

Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n’umugaba w’ingabo , rimukuraho igitambo gihoraho kandi ubuturo bwera burasenyuka. Izo ngabo hamwe n’igitambo gihoraho bihanwa mu butware bwaryo ku bw’igicumuro. Iby’ukuri ribijugunya hasi, rikajya ribasha ibyo rigambiriye. (Dan.8:11,12)

Umugaba w’Ingabo (ThePrince of the Host)

Ntibikomeye kumenya uvugwa hano uwari we.Ku murongo wa 25 w’iki gice cya 8, “umugabo w’ingabo” yongera kuvugwa. Muri Daniyeli 9:25 havugako ari “Mesiya Umutware”. Iyi mvugo yose yerekeza kuri Yesu wabambwe mu gihe cy’ingoma y’Abaroma.

Ubuturo Bwera Burasiribangwa

Roma ya Gipagani yashenye urusengero muri 70 N.K., bityo ishyiraho iherezo k’umirimo yose yakorerwagamo. Ibyo Yesu yahanuye muri Matayo 24:2 biba birasohoye ko ntabuye rizasigara rigeretse ku rindi.

Tamid ari cyo gitambo cya buri munsi cya tambirwaga mu rusengero n’indi mirimo yose yahakorerwaga bikurwaho.

Tamid ntabwo irebana gusa n’ibyakorerwaga m’ubuturo bw’Abasirayeli I Yerusalemu. Bishaka kuvuga na none n’umurimo w’ubutambyi Yesu Kristo akorera mu buturo bwera bwo mu ijuru ku bwacu. Dore uko tubisoma mu gitabo cy’Abaheburayo 8:1,2:

“Mu byo tuvuga igikomeye ni ki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru, ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.”

Gahunda yose y’ibitambo yo mu Isezerano rya kera yarikubiyemo inyigisho zatungaga agatoki kuri Yesu. Hari imihango myinshi yakorwaga nkuko Imana yari yarabitegetse kugirango abantu basobanukirwa n’iby’ubutumwa bwiza. Yesu ni Intama ikuraho ibyaha akaba n’Umutambyi Mukuru. Dore uko Pawulo abivuga muri 1 Tmoteyo 2:5, “Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu na we ni umuntu, ariwe Yesu Kristo.”

Imyizerere ivugako Papa ari we muhuza hagati y’Imana n’umunyabyaha, ko ntawushobora kwegera intebe y’imbabazi atamunyuzeho, ibyo gusa byambura Yesu umurimo we w’Umutambyi Mukuru uhagarariye inyungu z’umunyabyaha kuko ari we wadupfiriye.

Roma ya Gipaagani na Roma Gikristo zihagarariye gahunda (systems) za ki muntu zayobeje abantu zibakura ku gusenga Imana y’Ukuri nkuko biri mw’ijambo ryayo.

Nyuma numva uwera avuga, maze undi wera abaza uwo wavugaga ati,”Ibyo byerekanywe by’igitambo gihoraho n’igicumuro kinyagisha bizageza ryari, ubwo ubuturo bwera n’izo ngabo bizasiribangwa.?” Aransubiza ati “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.” (Dan.8:13:14)

Daniyeli yumvise abamalayika babiri baganira. Umwe abaza uwundi ikibazo, undi nawe aramusubiza. Icyo kiganiro cyabereho kubwa Daniyeli kandi byandiwe ku nyungu z’abantu bose biga igitabo cya Daniyeli.

Iminsi 2300

Iki gihe cy’iminsi 2300 ni ingenzi mu gice cya 8 cya Daniyeli. Ni iminsi ya gihanuzi cyimwe, n’inyamaswa, amahembe, n’igishushanyo byo muri Daniyeli. Biryo rero ubuturo n’iminsi 2300 bigomba kumvikana mu mvugo ya gihanuzi. Ezekeli, umuhanuzi wo mu gihe cyimwe na Daniyeli, mugenzi we wo mu bunyage,, umuturanyi I Babuloni yeretswe ko mu mvugo ya gihanuzi, umunsi ari umwaka. (Ezekeli 4:6). Byongeye kandi Abana b’Ayisirayeli bari munzira bagana mu gihugu cy’isezerano iminsi yabo 40 yo kutumvira Imana yabahwaniye ni imyaka 40 y’igihano. (Kubara 14:34). Mu bitekerezo bya Kiyuda, Imana yashyizeho ko umunsi ari umwaka mu mvugo ya gihanuzi. Abayuda bari babisobanukiwe.

Ubuturo Bwera

None ubuturo bwara buvugwa aha ni ubuhe? Daniyeli yumvise ate iby’ubu buturo bwera? We ntagushidikanya yatekereje urusengero rw’I Yerusalemu rwari rwarasigaye ari umusaka nyuma y’igitero cya Nebukadinezari.

Kwezwa kw’Ubuturo

Daniyeli yumvaga ko urusengero ruzasanwa rukongera gukorerwamo imihango nyuma y’iminsi 2300 cyangwa imyaka 2300.

Yom Kippur (Day of Atonement – Day of Judgment)

Wari umuhango ukomeye wo mu buturo bwera mu gihe cy’isezerano rya kera. Nibwo ubuturo bwezwaga rimwe mu mwaka. Umunsi witwaga “Umunsi w’Impongano”. Muri ki gihe cyacu witwa YOM KIPPUR. Mu gihe cy’Isezerano rya Kera, wari umunsi umwe mu mwaka umutambyi yashoboraga kwinjira ahera cyane ho mu buturo bwera.

Buri munsi abantu bazanaga ibitambo byabo, bakabisogota, bagashyira ikiganza cyabo kuri zo nyamaswa zazanwe gutambwa, bikagaragaza ko ibyaha bakoze bibavuyeho bigiye kuri yanyamaswa. Umutambyi agafata y’amaraso akayaminjagira kuri alitari yari Ahera na hafi yaw a mwenda wakingirizaga Ahera Cyane. Mu mvugo shusho ibyaha byicujijwe byahumanyaga ubuturo bwera. Ku munsi w’impongano umutambyi yabwirwaga ko:

Nuko ahongerere Ahera ku bwo guhumana kw’Abisirayeli kwinshi, no ku bw’ibicumuro byabo ku by’ibyaha bakoze byose. Abe ari ko agenza n’ihema ry’ibonaniro, ribana nabo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.” Abalewi 16:16

Igicucu cy’ibizaba

Twibuke ko imirimo yose yakorerwaga mu buturo bwera yari igicucu cy’ibizaba. (Abakolosayi 2:17) Igitabo cy’Abaheburayo cyirengurira ku bikorwa byo m’ubuturo nk’igishushanyo n’igicucu by’ibyo mu ijuru (Abaheburayo 8:5), igicucu cy’ibyiza bizaza (Abaheburayo 10:1).

Yohana abonye Yesu aje amusanga aravuga ati:

“Nguy’Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” (John 1:29)