Thursday, January 27, 2011

Salathiel Munyemanzi's Reaction

RE: False ProphetsThursday, January 27, 2011 1:11 AM
From: "Salathiel Munyemanzi" View contact details
To: "Dan Rugabira" , smaniraguha@yahoo.com, samntawi@yahoo.com, bizumwami@yahoo.com, gabba50@yahoo.fr, jos_mutabazi@yahoo.com, "Eliazar/Clenie Harerimana" , jmukasindikubwab@yahoo.com, idk0840@sbcglobal.net, gedpaul@comcast.net... more
Muvandimwe Dan Rugabira,

"Uwiteka azi abe". 2 Timoteyo 2:19. Mbese muri abo ndimo? Aho niho ikibazo kiri. Ntabwo ari: "Mbese Kanaka arimo?" Ibyo ntibitureba nkuko Yesu ubwe yabibwiye Petero (nahimbye Rwivanga) ati: "Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? NKURIKIRA." Yohana 21:22.

None mbese aho, NKURIKIRA Yesu? Mu byo nirirwamo NKURIKIRA Yesu? Mu byo ndaramo NKURIKIRA Yesu? Mu byo ndimo gupanga gukora buri munsi NKURIKIRA Yesu? Mu biganiro mba ndimo kuvugana na bagenzi banjye NKURIKIRA Yesu? Rwa rugendo ejo hashize nagiyemo, NAKURIKIYE Yesu?

Cyangwa nkoresha amasengesho yanjye kugira ngo mwifatire angeze kubyo ngambiriye mu mutima wanjye, bitagira naho bihuriye n'ubushake bw'Imana? Ibitatureba ntibitureba nyine. Kuki twakwirirwa twimena imitwe ku bibazo by'umwihariko w'Imana? Kwizera kwacu kuri he?

Ni nde ushobora kurondora ubutabera bw'Imana? Iyo imbabazi z'Imana zihoberaniye n'ubutabera bwayo ku ntebe y'ubuntu tubonera muri Yesu Kristo, aho tuba tugomba kuruca tukarumira, tukakiirana umutima umenetse ako gakiza yatuzaniye. Ntawe uzi agahinda kaari mu mutima w'Imana ubwo Umwana Wayo yashengukiraga ku musaraba w'i Kalvari. Umurimo Imana yatangiriye mu mutima w'umuntu wese, nta kabuza izawurangiza (Abaroma 9:28. N.B: uyu murongo mu kinyarwanda usobanuye nabi. Dore uko bagombaga kuwusobanura: " Kuko azarangiza uwo murimo, awuhinishije gukiranuka: kubera ko Uwiteka azakorera umurimo wangushye ku isi"). Uko izawurangiza ni ibyayo, ntabwo ari ibyacu, bavandimwe.

Ikibazo n'iki: Mbese nemerera Imana gukorera UWO MURIMO yatangiye mu mutima wanjye? Icyo Imana ishaka ni UMUTIMA WAWE, WANJYE, ntabwo ari UWA KANAKA.

Muramenye ejo tutarenga urubibi kandi bitewe nuko tuzaba twibagiwe inshingano yacu NYAMUKURU, yo gukurikira Yesu AHO ATUJYANYE HOSE mu kwizera Kwe yerekaniye hano muri iyi si tukijandajandariramo. Mwibuke yuko aho azatujyana hose hatazaburamo "IGIKOMBE CY'IGICUCU CY'URUPFU". Utiteguye kukijyanwamo, ntazaba yiteguye no kujyanwa MU CYANYA CY'UBWATSI BUTOSHYE. Zaburi 23.

"Erega ibyo mutekereza sibyo ntekereza, kandi inzira zanyu sizo zanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko n'inzira zanjye zisumba izanyu, ni nako n'ibyo ntekereza bisumba kure ibyo mutekereza." Yesaya 55:8-9

Ukwifuriza amahoro Yesu yadusigiye (Yohana 14:27).

Salathiƫl Munyemanzi
Umugaragu wa Kristo

"We are as water spilt on the ground, which cannot be gathered up again" 2 Sam 14:14




Salathiƫl Munyemanzi
Umugaragu wa Kristo

"We are as water spilt on the ground, which cannot be gathered up again" 2 Sam 14:14

No comments: