Wednesday, January 26, 2011

Salomon Maniraguha's Reaction (2)

Re: False ProphetsWednesday, January 26, 2011 8:26 PM
From: "Salomon Maniraguha" View contact details
To: "Rugabira, Dan (FODP)" , "Samuel Mugurira Ntawiniga" , "Aaron Bizumwami" , "gabba50@yahoo.fr" ... more
Muvandimwe Rugabira Dan:

Mwiriwe ho? Reka ngaruke gato kubyo nigeze kwandika. Muby'ukuri, igihe njye
nandikaga ntabwo nitaye ku byari muri document Samuel yohereje. Yewe ndumva
ntaranayisoma yose. Ahubwo nahereye kuri bike nsanzwe nzi kuri Joel Osteen
n'abandi bagiye gusa nawe. Yewe nakurikiye ibyigisho bye bitagira umubare. Njye
ntawe ncira urubanza. Gusa njye navugaga ko imyigishirize ye ivugako abakirisito
bazabona ubutunzi bwo mu isi ntaho bihuriye n'ibyo ijambo ry'Imana rivuga. Kuba
ufite ibintu ntibisobanura ko uri umukristo. Ashwi da! Twibuke ko ivubira
n'ababi. Ahubwo ubanza ababi ijya inabarundira. Ikabaha n'inyongezo. Kuba
bababararundiwe ntibihagije kwemeza ko wahawe imigisha. Imigisha "ne sont pas
toujours quantifiables".
Ahubwo iyo ushishoze neza, usanga Bibiliya bigisha arinayo ibagwa nabi. Niyo
yonyine ibashinja ubuyobe. N'aho ubundi, bisa naho no mu ntama zazimiye hazavamo
abakizwa.Ariko abayobya intama z'Umwami bazakubitwa inkoni nyinshi!
Mukomere rero.
S. Maniraguha

No comments: