Wednesday, January 26, 2011

Salomon Maniraguha's Reaction

Re: False ProphetsWednesday, January 26, 2011 4:05 PM
From: This sender is DomainKeys verified"Salomon Maniraguha" View contact details
To: "Samuel Mugurira Ntawiniga" , "Aaron Bizumwami" , "Rugabira Dan" , gabba50@yahoo.fr, "Guerschom Habiyonizeye" ... more
Tube maso


Ntitugomba kwibwira ko abo bantu bose babaye ibyamamare byo gucuruza izina
ry'Umukiza baba baratumwe. Ndetse n'i Rwanda ubu barajagata. Yesu niwe ugezweho.
Kumwitwaza harimo igiceri! Nigeze gukurikirana Dr Leroy abwiriza ndumirwa. Ni
umumamwi w'igikenya pe. Hari igihe narimparaye nokumva Joel Osteen. Afite
amagambo aryohe amatwi. Ariko ntabwo Biblia itubwira ibyo dushaka kumva gusa.
Kandi ntabwo Biblia ivuga yeruye ko abana b'Imana nyakuri bazahabwa ibyo bashaka
byose muri iyi si. Ibyo ntanubwo binahuje na Common sense.
Natwe abantu tuzi bike ntabwo dushobora guha abana bacu ibyo bifuza byose nubwo
byaba bikwiranye n'ubushobozi bw'ubutunzi bwacu. Niba tutabikora Imana izi byose
urabona yabikora ite? Iyaba twasabaga imana gutugwiriza urukundo. Naho kwibwira
ko abasabana umuhati bose (j'insiste sur BOSE) Imana izabaha ibya Mirenge nkuko
Joel avuga, ntabwo ibyo ari ibya Biblia.
Umunsi umwe nari nicaye mu iteraniro rukokoma ryari ryateranijwe no kumva
Apotre Gitwaza. Igihe yabwirizaga asuka ibigambo, ndeba hirya ndeba hino mbura
aho nyura ngo mpafate. Abahanuzi barateye ariko abana ba bibiliya ntidukwiriye
gufatwa-mpiiri. Bibliya ivuga yeruye ko abo babwiriza b'inzaduka nibatavuga
ibihwanye n'ibyo Bibiliya ivuga batazaba baratumwe n'Imana. Twirinde ibyamamare
ahubwo dukomeze guha amatwi y'umutima inyigisho zumvikana twahawe mu ijambo
ry'Imana.

Mukomeze mugire umwete wo gucukumbura.
S.Maniraguha

No comments: